285. Isi Ni Iy' Uhoraho

1.


Isi n' iy' Uwiteka, Tumusingize twese, 
Imisozi n' inyanja n' ibirimo byose, 
isi n' iy' Uwiteka, Bose bamuramye, 
Imidugudu n' ibiyaga byose n' ibye. 

        Gusubiramo:

        Isi yose, isi yose, 
        yamamaz' ubutumwa bwiza bwa Yesu, 
        Mutwar' umusaraba, Mushing' ibendera, 
        Kugez' ubw' abantu bose bazihana, 
        Amen. (ku gice cya 3).

 
2.

Isi n' iy' Uwiteka tuyibimenyeraho, 
Mpabe nimuhabuke mwe kuyob' inzira, 
Isi n' iy' Uwiteka ntimugacogore, 
Umusaraba niwo watuneshereje. 

3.

Isi n' iy' Uwiteka, Itegeko n' iri ngo: 
Mugende, Mwamamaze ubutumwa bwiza, 
Isi n' iy' Uwiteka, Ganz' iteka Mwami, 
Amahanga yose ahor' agusingiza.

Comments

Popular posts from this blog

278. Bona N' Ubwo Ngoswe N' Ibicu

277. Isi N' Ibiyirimo

279. Intama mirongo Cyenda n' Icyenda