277. Isi N' Ibiyirimo
1.
Isi n' ibiyirimo, Byose n' iby' Imana,
Twese tur' ab' Imana, N' ubutunzi bwose,
Imana ni nyir' ibintu byose, Turi ibisonga byayo,
Dukwiriye kuyitunganira, Tub' ibisonga byayo.
2.
Impano waduhaye, Ziguhesh' ikuzo,
Duhe kuzikoresha, Mu murimo wawe,
Zijye zikugaragaza Mwami, Ahantu hose tunyura,
Impano waduhaye Mukiza, Tuzikoresh' umurimo.
3.
Igihe waduhaye, N' impan' ikomeye,
Tugikoreshe neza, Twitegur' Umwami,
Buri gihe tubane n' Imana, Dukoresh' igihe neza,
Igihe Imana yaduhaye, Tugikoresh' umurimo.
4.
Yaduhay' ubutunzi ngo tubukoreshe,
Ibyo dutunze byose, Byose n' iby' Imana,
Tube ibisonga yishimira, Dukiranukir' Imana,
Ibyo dutunze tubikoreshe, Umurimo w' Uwiteka.
Comments
Post a Comment