295. Mpisemo Umukiza Yesu

1.


Mpisem' Umukiza Yesu gusa, Kurut' ubutunzi bwo mur' iyi si, 
Andutir' ifeza n' izahabu, Ikiganza cye cyarambambiwe. 

        Gusubiramo:

        Rwose aho kub' Umwami w' isi, ngaheranwa n' ibyaha, 
        Nahitamo Yesu mur' iyi si, Niw' undutira byose.

 
2.

Mpisemo Yesu kurut' ikuzo, No kumukorera nivuy' inyuma, 
Andutir' icyubahiro cy' isi, Nkunda kwitirirwa izina rye.
 
3.

Arush' ibiremwa byos' ubwiza, Anyur' umutima kuruta byose, 
Azah' umutima wanjy' ibyiza, Nimwemerera akanyobora.

Comments

Popular posts from this blog

278. Bona N' Ubwo Ngoswe N' Ibicu

277. Isi N' Ibiyirimo

279. Intama mirongo Cyenda n' Icyenda