290. Ubugingo Bw' Abantu

1.

Ubugingo bw' abantu buhita nk' igicucu, 
Imbere yawe Mwami Mana, Buhita n' ingoga.
 
        Gusubiramo:

        Ye ni koko, Burihuta, 
        Rwose bwihuta nk' igicucu, 
        N' iby' ukuri nta mumaro, 
        Ubugingo bwacu n' ubusa.
 

2.

Umunt' ab' afit' izina rimutey' ishema, 
Imyaka yamara guhita, Rikibagirana. 

3.

Ya nyenyeri y' Umukiza y' i Betelehemu, 
Natw' ibasha kutuyobora, Tukamugeraho. 

4.

Mwami Mana komez' iyo nyenyer' imurike, 
Umucyo way' ukwire hose, Umwijim' uhunge.

Comments

Popular posts from this blog

278. Bona N' Ubwo Ngoswe N' Ibicu

277. Isi N' Ibiyirimo

279. Intama mirongo Cyenda n' Icyenda